Umugenerwabikorwa wa Learn Work Develop mu mushinga Masenge Mba Hafi yasuwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 15/8/2021 umukangurambaga w’umuryango Learn Work Develop(LWD)NYIRAZUBA Jeannette yasuye umugenerwabikorwa wa Learn Work Develop (LWD) mu mushinga Masenge Mba Hafi aho ukorera mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Rukara Akagali ka Rukara Umudugudu wa Kinunga 2, uwasuwe ni  UMUHOZA Francoise w’imyaka 20 y’amavuko akaba  ari muri gahunda ya masenge mba hafi , afite abana  babiri,uwa mbere yamubyaye afite imyaka 17,umwana amaze kugira Imyaka ibiri yamusigiye ababyeyi be ajya gushaka icyabatunga dore ko uwo babyaranye yari yaramwihakanye.

Francoise yaje gusama inda ya kabiri ,gusa aha avuga ko yagize umugisha kuko yahise ahura na Masenge mu mushinga Masenge Mba Hafi avuga ko wamufashije cyane kuko ntaho yari afite yerekeza mbese yabonaga nta buhungiro.

Avuga ko masenge yamubaye hafi akamusura ,akamuherekeza kwa muganga ,kugeza abyaye,  umushinga ukaba waramuhaye ibyangombwa by’ibanze umubyeyi akenera nka matela ,ibiryamirwa,amafunguro ibikoresho by’isuku,… ndetse unamwishyurira izindi serivise zo kwa muganga.

Akomeza ashimira cyane Masenge Mba Hafi watekereje cyane ku bana b’abakobwa ,ko ubu abona ejo hazaza heza kuko ubu yitabira ibikorwa bibera mu rubero ,ibikorwa avuga ko byamufashije cyane mu kwiteza imbere.

Ku ruhande rw’umubyeyi wa Francoise arashimira cyane Masenge Mba Hafi  kuko yamufashije ,aragira ati”mu bukene bwanjye ,mu kuba mfite ubumuga,ibi byose ntibinca intege kuko nabonye umubyeyi unyunganira ari we Masenge ”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *